{"id":138,"date":"2020-10-02T10:11:40","date_gmt":"2020-10-02T10:11:40","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=138"},"modified":"2020-10-02T10:11:44","modified_gmt":"2020-10-02T10:11:44","slug":"itangazamakuru-mu-nzego-eshatu-zashegeshe-ubumwe-bwabanyarwanda-ubu-zihagaze-neza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2020\/10\/02\/itangazamakuru-mu-nzego-eshatu-zashegeshe-ubumwe-bwabanyarwanda-ubu-zihagaze-neza\/","title":{"rendered":"Itangazamakuru mu nzego eshatu zashegeshe Ubumwe bw\u2019Abanyarwanda ubu zihagaze neza"},"content":{"rendered":"\n<p>Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Ubumwe n\u2019Ubwiyunge (NURC) igaragaza ko itangazamakuru ry\u2019u Rwanda rihagaze neza mu kwimakaza Ubumwe n\u2019Ubwiyunge, nubwo hakiri bamwe mu banyamakuru bandika cyangwa batangaza inkuru zibiba urwango<\/p>\n\n\n\n<p>Itangazamakuru ryo hanze ni ryo rishyirwa mu majwi kuba rita umurongo mwiza wo kubaka ubumwe bw\u2019Abanyarwanda, kuko hari ibitangazamakuru bigikora bicengeza amatwara ashingiye ku ivangura n\u2019amacakubiri.<\/p>\n\n\n\n<p>Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Ubumwe n\u2019Ubwiyunge igaragaza ko inzego eshatu zikomeye mu gihugu ari zo zagize uruhare mu kubiba ivangura n\u2019amacakubiri mu Banyarwanda, ku isonga inzego z\u2019ubuyobozi, zakurikiwe n\u2019itangazamakuru hagaheruka imiryango ishingiye ku myemerere izwi nk\u2019amadini n\u2019amatorero.<\/p>\n\n\n\n<p>Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Ubumwe n\u2019Ubwiyunge Fidele Ndayisaba, avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, itangazamakuru rifatanyije na Leta ryagize uruhare rutaziguye mu gushishikariza igice kimwe cy\u2019Abanyarwanda kwanga ikindi gice kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ryakomeje no kuyishishikariza kuyikora.<\/p>\n\n\n\n<p>Ndayisaba avuga ko nyuma y\u2019uko hagiyeho Leta y\u2019Ubumwe bw\u2019Abanyarwanda, itangazamakuru rishingiye ku miyoborere myiza ya Leta y\u2019Ubumwe, noneho ryagize uruhare runini mu kongera kubanisha Abanyarwanda, ubu rikaba rigeze ku rwego rwo gushimwa cyane ku bikorwa rikomeje kugaragaza mu kubaka igihugu.<\/p>\n\n\n\n<p>Agira ati \u201cKuva u Rwanda rubohowe, gahunda nyinshi za Leta zunganirwa n\u2019itangazamakuru ahanini rya tangazamakuru rizwi hano mu Rwanda rifite umurongo mwiza kandi ryanditse kandi ryemewe, usanga rifasha kongera kubaka igihugu mu murongo mwiza, sinabura kurishimira kandi ni na ryo uyu munsi riri kudufasha guhangana n\u2019ibibazo bitandukanye birimo n\u2019icyorezo cya COVID-19\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Hari n\u2019itangazamakuru rikomeje umurongo w\u2019urwango ariko ridaca intege irikora neza kuko ibyo rikora bifasha guhangana n\u2019ikibi by\u2019umwihariko irikorere kuri murandasi, aho usanga buri wese abyuka akishyiriraho uwe murongo ndetse ahanini agamije gusenya no kubiba amacakubiri.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri iki gihe u Rwanda rwizihiza ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n\u2019Ubwiyunge gutangirana n\u2019itariki ya 01 Ukwakira, Ndayisaba avuga ko itangazamakuru rizifashishwa cyane mu kumenyekanisha ibiganiro bikubiyemo insanganyamatsiko izibandwaho mu rwego rwo kugeza ibiganiro ku Banyarwanda batandukanye.<\/p>\n\n\n\n<p>Bimwe muri ibyo biganiro bizananyuzwa mu mirongo y\u2019itangazamakuru ikoresha ikoranabuhanga ari na ho Abanyarwanda bazanatangaho ibitekerezo mu rwego rwo gukomeza kubaka Ubumwe, haba mu Banyarwanda baba mu gihugu n\u2019ababa hanze mu mahanga.<\/p>\n\n\n\n<p>Agira ati \u201cIbiganiro tuzatanga bigera hirya no hino ku isi kuko itangazamakuru ryacu rigera kure kandi ibyo biganiro bigenewe Umunyarwanda wese aho ava akagera, yaba uri mu Rwanda n\u2019uba mu mahanga bose ni Abanyarwanda, bose bakwiye kurwanya no kwirinda amacakubiri kuko bazi ko ari yo ahanini yanatumye rimwe na rimwe hari Abanyrwanda babaye mu mahanga batarabishatse\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cKwirinda bivuga kwanga ikintu cyakugeraho kuko ari kibi kikugirira nabi, amacakubiri n\u2019ivangura ni bibi byagiriye nabi Abanyarwanda mu mateka yabo nta cyiza kizaturuka mu macakubiri.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni ngombwa kubirwanya kuko bivuze ko wowe ubwawe wirinda kuba wakurura amacakubiri cyangwa kwirinda ibyo, kandi birimo no kubibona ntubiceceke ukabirwanya ku buryo uba utanabikoze ntiwemere ko ubikorerwa\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Avuga ko amacakubiri n\u2019ivangura ari ibyaha, ku buryo usibye kubyirinda kuko bitugirira nabi ari n\u2019ibyaha kandi bihanwa n\u2019amategeko, kandi ko na bariya baba hanze bihisha kuko inzego zo hanze zitabakurikirana cyangwa n\u2019iz\u2019 u Rwanda zikaba zitarabageraho, bakwiye kumenya ko ivangura ribagirira nabi.<\/p>\n\n\n\n<p>Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Ubumwe n\u2019Ubwiyunge agaragaza ko byaba byiza kurushaho igihe buri Munyarwanda yemeye kubohoka ku macakubiri akemere kureka ibimutanya na bagenzi be cyane cyane urubyiruko, Abanyarwanda bose bagahabwa ikaze i Rwanda ntihagire uba ingwate y\u2019ikinyoma kubera abagifite imigambi mibi batarabohoka kuko iyo buri wese abiharaniye arahinduka.<\/p>\n\n\n\n<p>Agira ati \u201cHari abantu bagiye bitandukanya n\u2019ingoyi y\u2019ikibi harimo n\u2019abasirikare bakuru, kandi bakiriwe mu Rwanda bagatsinda ikinyoma bakagana ukuri kandi bakiyemeza guhinduka, n\u2019ushaka gukomeza kuba mu mahanga akiyemeza kureka kwanga ingobyi yamuhetse\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri uku kwezi ko kuzirikana ku Bumwe n\u2019Ubwiyunge, Abanyarwanda kandi bazanahurira mu bikorwa bitandukanye byubaka Ubumwe, birimo gutoranya Abarinzi b\u2019Igihango mu bikorwa bidasanzwe byo guteza imbere ubwiyunge bw\u2019Abanyarwanda mu bihe bidasanzwe bya mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n\n\n\n<p>Source: Kigali Today<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Ubumwe n\u2019Ubwiyunge (NURC) igaragaza ko itangazamakuru ry\u2019u Rwanda rihagaze neza mu kwimakaza Ubumwe n\u2019Ubwiyunge, nubwo hakiri bamwe mu<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":139,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[4],"tags":[],"class_list":["post-138","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/138","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=138"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/138\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":140,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/138\/revisions\/140"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/139"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=138"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=138"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=138"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}