{"id":1234,"date":"2021-04-01T12:52:45","date_gmt":"2021-04-01T12:52:45","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=1234"},"modified":"2021-04-01T12:52:46","modified_gmt":"2021-04-01T12:52:46","slug":"inzozi-za-shimwe-na-kagirimpundu-bifuza-kugera-ku-rwego-nkurwa-adidas-na-nike","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2021\/04\/01\/inzozi-za-shimwe-na-kagirimpundu-bifuza-kugera-ku-rwego-nkurwa-adidas-na-nike\/","title":{"rendered":"Inzozi za Shimwe na Kagirimpundu bifuza kugera ku rwego nk\u2019urwa Adidas na Nike"},"content":{"rendered":"\n<p>Kuva mu mwaka wa 1994, u Rwanda rurazwi ku rwego mpuzamahanga. Rwabanje kumenyekana kuri kibi, kuko hari benshi barubwiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y\u2019imyaka 27, na bwo u Rwanda rurazwi, ariko kuri iyi nshuro ntiruzwi ku kibi, kuko imbaraga z\u2019Abanyarwanda ziyobowe n\u2019umurongo uhamye wa politiki, zatumye ruguma ntirwazima, ahubwo ruraguka rwubaka izina ku rwego mpuzamahanga mu iterambere.<\/p>\n\n\n\n<p>Nk\u2019ubu niwumva u Rwanda uzarwumva muri Centrafrique, aho ingabo zarwo ziri guhashya inyeshyamba zihamaze igihe zijujubya abaturage.<\/p>\n\n\n\n<p>Uru rugamba rw\u2019iterambere rwagizwemo uruhare rukomeye n\u2019inganda z\u2019imbere mu gihugu. Kuva mu mwaka wa 2015 ubwo Leta yatangizaga ku mugaragaro gahunda ya \u2018Made in Rwanda\u2019 urwego rw\u2019ubudozi ni rumwe mu zungukiye cyane muri iyi gahunda.<\/p>\n\n\n\n<p>Bigitangira, inganda z\u2019imyenda n\u2019inkweto zari nke, ariko uko ibihe byashize, izi nganda zariyongereye, ubwoko bw\u2019imyambaro na bwo buriyongera bikiyongera ku zindi nyungu zisanzwe zizanwa n\u2019inganda, zirimo guhanga imirimo n\u2019ibindi bitandukanye.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu bungukiye muri iyi gahunda, harimo Kagirimpundu Kevine na Shimwe Ysolde bari bamaze umwaka batangije ikigo gikora inkweto, baracyise \u2018Uzuri K&amp;Y\u2019, bakaba ari nabo ba mbere bashinze uruganda rukora inkweto muri gahunda ya \u2018Made in Rwanda\u2019.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Imbuto y\u2019umugisha yashibutse ku giti cy\u2019umuruho<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Nta gushidikanya ko \u2018Uzuri K&amp;Y\u2019 ari cyo kigo kinini cy\u2019Abanyarwanda gikora inkweto mu Rwanda. Mu kiganiro na IGIHE, Shimwe yavuze ko urugendo rw\u2019imyaka irindwi rwabagejeje kuri iri terambere rutaboroheye muri rusange.<\/p>\n\n\n\n<p>Shimwe yagize ati \u201cNtabwo byari byoroshye na gato kuko twatangiye nta rundi ruganda rukora inkweto mu Rwanda twari kujya kureberaho, icyo twakoze twagiye dufata abantu bazikoraga ku muhanda dutangira kwigira hamwe.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Yongeyeho ko icyo gihe bitari byoroshye kuko hejuru yo kutagira ubushobozi bw\u2019igishoro, bari na bato cyane nta bumenyi buhagije bafite.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati \u201cIcyo gihe kandi ntibyari byoroshye, twari tukiri bato turi abanyeshuri nta bushobozi buhambaye twari dufite ngo tube twajya kwihugura hanze, ariko twarafatanyije twifashisha murandasi dutangira gukora.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Mu ntangiriro ntibyari byoroshye, kuko ubwo ikigo cyabo cyatangiraga gutera imbere, baje kwibwa inkweto bari bamaze gukora bikabasubiza inyuma.<\/p>\n\n\n\n<p>Shimwe yagize ati \u201cUTC ni rimwe mu maduka yageze i Kigali mbere, twabonaga tuhashyize inkweto twabona abakiliya ariko tukaba nta bushobozi bwo gukodesha iduka twari dufite. Tuza kumvikana n\u2019uwari urifite tumuha inkweto zisaga 150 ngo aziducururize.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Yakomeje avuga ko imikoranire yabo yaje kugenda nabi wa muntu bahaye inkweto yica amasezerano bibaviramo igihombo cya miliyoni ebyiri.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cUko twabitekerezaga siko byagenze. Wa muntu twaje kumubura, amafaranga turayabura kandi twabaga tuyategereje kugira ngo tubone uko dukora izindi nkweto. Uko kumushaka, za nkweto n\u2019inyungu byaduhombeje asaga miliyoni ebyiri.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Nyuma y\u2019iki gihombo, aba bakobwa bakomeje guhatana barakora, ndetse kuri ubu iduka ry\u2019umuntu wabambuye ni ryo bari gukoreramo.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati \u201cIbintu dukora byubakiye ku rukundo tubikunda, niyo mpamvu tudacika intege. Twarakomeje turagerageza ndetse ririya duka twari turifite ku mutima kuko riri ahantu heza kandi turifiteho n\u2019amateka. Navuga ko igihombo twagiriye muri UTC mbere cyaduteye ishyari ryiza, bituma dukora cyane kugira ngo natwe tugire iduka ryacu. Mu 2016 twafunguye iduka kuri Kigali Height, kuko aha (UTC) haduhoraga ku mutima, twahafunguye iduka mu mwaka wa 2020.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Covid-19 yabaye kidobya mu bucuruzi bwa Uzuri K&amp;Y<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Kimwe n\u2019ubundi bucuruzi bwose, ubwa Uzuri K&amp;Y bwagizweho ingaruka zikomeye n\u2019icyorezo cya Covid-19 kuko bimwe mu bikoresho bibafasha mu kazi kabo babikura hanze y\u2019u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cTwafunguye iduka ryacu rya UTC haciye iminsi ibiri hahita haza gahunda ya Guma mu rugo. Ubwo inyungu zose twari twiteze zarahangirikiye. Ikindi kandi ibikoresho byinshi dukoresha tubikura hanze, kuba ingendo zari zarahagaze ntitwabonaga ibikoresho. Kubera Covid-19, habayeho ihindagurika ry\u2019ubucuruzi umuntu atazi ngo buracya hakorwe iki no kubura ibikoresho, byatumye tutabasha gusohora inkweto twateganyaga gusohora muri 2020.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Shimwe yavuze ko bitewe n\u2019ubusabe bw\u2019abakiliya, bakoze iyo bwabaga babasha kubona ibikoresho inkweto zirakorwa, ubu ziri kuboneka mu buryo buvuguruye.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cAbakiliya bacu bakomeje kutubaza inkweto tutari tugikora buri wese abaza izo ashaka. Twagerageje gukora uko dushoboye ubu ziri kuboneka kandi twabonye n\u2019umwanya uhagije wo kuzikoraho neza ubu zirahari zimeze neza.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Intego ni ukugera ku rwego rwa Adidas na Nike<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Aba bakobwa bavuze ko inzozi zabo ari ukwagura ibikorwa byabo, ku buryo bigera ku rwego mpuzamahanga kandi uruganda rwabo rukaba nk\u2019ibindi bigo bizwi cyane nka Adidas na Nike.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati \u201cUyu mwaka tuzuzuza imyaka umunani Uzuri K&amp;Y ibayeho. Twakoze ibikorwa byinshi ubu tumaze kugurisha inkweto zisaga ibihumbi 40, dufite amashami atatu mu Mujyi wa Kigali, twumva ari ishema rikomeye dufite kandi twishimira.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Bavuze ko urugendo rugikomeje, kandi intego ari zose, bati \u201cUrugendo ruracyakomeje, dufite icyerekezo cyo kuba ikirango kizwi ku Isi yose nka kumwe ubona Adidas ukayimenya waba uri mu Rwanda, Uganda n\u2019ahandi hose ku Isi ukayimenya. Aho niho dushaka kubona Uzuri K&amp;Y aho izaba imeze nka Nike buri wese abasha kuyibona akayimebya.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Shimwe yashimangiye ko ukurikije urugendo n\u2019inzira banyuzemo, baje kwiga ko urugendo rw\u2019iterambere rushoboka kuri bose, bityo basaba abandi bakobwa bafite imishinga y\u2019iterambere kwitinyuka bakayishyira mu bikorwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati \u201cBuriya hari igihe tubona ba rwiyemezamirimo barageze kure tukagira ngo byarizanye. Umuntu arahaguruka akarwana, rero abana b\u2019abakobwa bakwiye guhaguruka bagakora ibyo bakunda bizabagirira umumaro mu hazaza.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Yongeyeho ati \u201cKandi buriya gutangira umushinga ntibisaba amafaranga menshi, ahubwo bisaba kuba ufite igitekerezo noneho ukacyubaka, ubundi ugatangira kugikorera ibintu bizagenda biza.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Kugeza ubu, Uzuri K&amp;Y ifite amaduka atatu mu Mujyi wa Kigali, rimwe riri muri Kigali Height, UTC n\u2019irindi rishya riri Kibagabaga. Bacururiza no kuri murandasi ndetse no ku rubuga rwa Africare.<\/p>\n\n\n\n<p>Source: Igihe<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuva mu mwaka wa 1994, u Rwanda rurazwi ku rwego mpuzamahanga. Rwabanje kumenyekana kuri kibi, kuko hari benshi barubwiwe na<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":1235,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[7],"tags":[],"class_list":["post-1234","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubukungu"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1234","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1234"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1234\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":1236,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1234\/revisions\/1236"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/1235"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1234"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1234"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1234"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}