{"id":1213,"date":"2021-03-25T15:17:41","date_gmt":"2021-03-25T15:17:41","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=1213"},"modified":"2021-03-25T15:17:43","modified_gmt":"2021-03-25T15:17:43","slug":"1213","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2021\/03\/25\/1213\/","title":{"rendered":"&nbsp;"},"content":{"rendered":"\n<h3 class=\"wp-block-heading\">Musenyeri Edouard Sinayobye yahawe inkoni y\u2019ubushumba bwa Diyoseze ya Cyangugu<\/h3>\n\n\n\n<p>Nyuma yo gutorwa na Papa Francis ku wa 6 Gashyantare, Musenyeri Edouard Sinayobye yatangiye inshingano zo kuyobora Diyoseze ya Cyangugu iri mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw\u2019u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni inshingano Musenyeri Sinayobye yahawe kuri iyi tariki ya 25 Werurwe, umunsi wanahuriranye n\u2019umunsi mukuru wa Bikira Mariya, ubwo yamenyeshwaga ko azabyara umwana w\u2019umuhungu kandi akamusama ataryamanye n\u2019umugabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Kuri uyu munsi, Musenyeri Sinayobye yasengewe ndetse anayobora igitambo cya Misa cya mbere nka Musenyeri. Mu rwego rwo gusohoza ubutumwa bwe, Musenyeri Sinayobye yavuze ko azagendera ku ntego igira iti \u201cUbuvandimwe muri Kirisitu\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri uyu muhango, abandi basenyeri bose ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bari bahari, ndetse yimitswe na Musenyeri Rukamba ukurikiye Inama y\u2019Abepiskopi mu Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu bandi basenyeri bari bahari harimo Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali n\u2019Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Mgr. Andrzej J\u00f3zwowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare na Perezida w\u2019Inama y\u2019Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi.<\/p>\n\n\n\n<p>Hari kandi Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepisikopi wa Ruhengeri, Musenyeri Thadd\u00e9e Ntihinyurwa, Arikiyepisikopi wa Kigali uri mu kiruhuko na Musenyeri Celestin Hakizimana, Umwepisikopi wa Gikongoro wanayoboraga Diyosezi ya Cyangugu.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango barimo Padri Tumaini wari uhagarariye Diyosezi ya Bukavu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Hari kandi abapadiri benshi, biganjemo aba Diyosezi ya Cyangugu, Abihayimana batandukanye n\u2019imbaga y\u2019abalayiki yaje kwakira Umushumba mushya.<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri w\u2019Ubutegetsi bw\u2019Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari ahagarariye Leta, ndetse mu bandi bitabiriye uyu muhango harimo abasenateri, abadepite n\u2019abayobozi b\u2019uturere. Inzego zihagarariye amadini n\u2019amatorero atandukanye na zo zari zihagarariye.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri uyu muhango, Musenyeri Sinayobye yahawe inyigisho na bagenzi be, arasabirwa, arambikwaho ibiganza, avugirwa isengesho ry\u2019Iyeguriramana, ari na ryo rikuru rikorwa muri iyi mihango, rikaba ikimenyetso cy\u2019uko uwari padiri ahindutse Musenyeri.<\/p>\n\n\n\n<p>Abapadiri bo muri Diyoseze ya Cyangugu kandi bashimiye Musenyeri mushya wabo, bamusezeranya kuzamwubaha.<\/p>\n\n\n\n<p>Musenyeri Sinayobye yavuze ko yishimiye kuba yahawe izi nshingano, ati &#8220;Banyambitse impeta, ubwo nkazagomba guhora nyambaye iteka, ni ikimenyetso cy\u2019uko ngiranye isezerano ridahinyuka n\u2019umuryango w\u2019Imana wa Diyoseze ya Cyangugu. Iyo mpeta si ikimenyetso gusa, iherekejwe n\u2019inema Imana iduhaye ngo njyewe n\u2019uwo tugiranye isezerano, Diyoseze ya Cyangugu, tuzahore turi umwe muri Kirisitu&#8221;.<\/p>\n\n\n\n<p>Yongeyeho ati &#8220;Diyoseze ya Cyangugu tugiranye isezerano, ni umugeni mwiza Imana yandambagirije, naramushimye. Mpamagariwe kuyikunda no kuyitangira nk\u2019umubiri wanjye bwite. Ku bakirisitu ba Cyangugu, nanjye ndi umugeni Imana ibahaye&#8221;.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1000\" height=\"462\" src=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2021\/03\/museny.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-1217\" srcset=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2021\/03\/museny.jpg 1000w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2021\/03\/museny-300x139.jpg 300w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2021\/03\/museny-768x355.jpg 768w\" sizes=\"auto, (max-width: 1000px) 100vw, 1000px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Musenyeri Edouard Sinayobye   <\/p>\n\n\n\n<p>Ubwanditsi<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Musenyeri Edouard Sinayobye yahawe inkoni y\u2019ubushumba bwa Diyoseze ya Cyangugu Nyuma yo gutorwa na Papa Francis ku wa 6 Gashyantare,<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":1214,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[12],"tags":[],"class_list":["post-1213","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-imibereho-myiza"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1213","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1213"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1213\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":1218,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1213\/revisions\/1218"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/1214"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1213"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1213"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1213"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}