{"id":1202,"date":"2021-03-19T10:32:56","date_gmt":"2021-03-19T10:32:56","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=1202"},"modified":"2021-03-19T10:32:58","modified_gmt":"2021-03-19T10:32:58","slug":"samia-suluhu-hassan-iki-ni-igihe-cyo-guhozanya-amarira","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2021\/03\/19\/samia-suluhu-hassan-iki-ni-igihe-cyo-guhozanya-amarira\/","title":{"rendered":"Samia Suluhu Hassan: \u2018Iki ni igihe cyo guhozanya amarira"},"content":{"rendered":"\n<p>IVE EVENT<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Nyuma yo kurahira nka Perezida mushya wa Tanzania, Mama Samia Suluhu Hassan yavuze ko iki ari &#8220;igihe cyo kureka ibibatanya&#8221; nk&#8217;Abatanzania, n&#8217;igihe cyo guhozanya amarira.<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Ijambo rye ryibanze mu kuvuga ibigwi no guhoza abasizwe n&#8217;uwo asimbuye John Magufuli watabarutse, yavuze ko yagize amahirwe yo kumuba iruhande ati: &#8220;Twiteguye gukomereza aho yari agejeje.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Yavugiye ijambo rye aho yarahiriye mu cyumba kirimo abantu benshi, barimo Ali Hassan Mwinyi perezida wa gatatu na Jakaya Kikwete perezida wa kane wa Tanzania.<\/p>\n\n\n\n<p>Mama Samia yavuze ko uwo asimbuye yari umuntu ugamije impinduka nyabyo kandi &#8220;waganishaga igihugu aheza.Bamwe mu batavuga rumwe n&#8217;ubutegetsi bavuze ko ubutegetsi bwa John Magufuli bwaranzwe n&#8217;ibikorwa birimo kunyaga igihugu ubwisanzure.<\/p>\n\n\n\n<p>Fatma Karume, umunyamategeko utavugarumwe na politiki za Magufuli, yavuze ko yumva &#8220;atazibukirwa ku bikorwa byiza.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Madamu Karume yagize ati: &#8220;Kuva yagera ku butegetsi igihugu cyarahindutse, gihinduka igihugu kibabaye, ubwisanzure bwacu twarabunyazwe.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Mama Samia uyu munsi yagize ati: &#8220;Nagize amahirwe yo kumuba iruhande, yarandeze kandi aranyobora bihagije&#8221;.<\/p>\n\n\n\n<p>&#8220;Igihugu cyacu gifite amateka meza mu buyobozi n&#8217;ubumwe, byubatswe n&#8217;abatubanjirije kandi na Perezida Magufuli yakurikije, nababwira ngo ntibagire ubwoba tuzabikomeza.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida mushya wa Tanzania yavuze ko iki ari &#8220;igihe cyo kureka ibidutandukanya&#8221;, bagashyira imbere ubumuntu bwabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati: &#8220;Si igihe cyo kureba ibyahise, ni igihe cyo kureba ibizaza, si igihe cyo gutungana intoki ni igihe cyo gufatana amaboko tukajya imbere.<\/p>\n\n\n\n<p>&#8220;Ni igihe cyo guhozanya amarira tukubaka ejo hazaza ha Tanzania, tukubaka Tanzania nziza Magufuli yifuzaga&#8221;.<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\" id=\"Gahunda-yo-gushyingura-Magufuli-\">Gahunda yo gushyingura Magufuli<\/h2>\n\n\n\n<p>Mama Samia yatangaje ko igihugu kiri mu cyunamo cy&#8217;iminsi 21, anavuga uko imihango yo gusezeraho no gushyingura John Magufuli iteganyijwe.<\/p>\n\n\n\n<ul class=\"wp-block-list\"><li>Tariki 20\/03 &#8211; umurambo we uzavanwa mu bitaro ujyanywe kuri kiliziya ya mutagatifu Petero, nyuma ku kibuga cya Uhuru i Dar es Saalaam<\/li><li>Tariki 21\/03 &#8211; uzasezerwaho n&#8217;abaturage i Dar es Saalaam nyuma ujyanwe i Dodoma<\/li><li>Tariki 22\/03 &#8211; uzasezerwaho n&#8217;abaturage bo mu murwa mukuru Dodoma, kandi ni umunsi w&#8217;ikiruhuko mu gihugu<\/li><li>Tariki 23\/03 &#8211; uzasezerwaho mu mujyi wa Mwanza nyuma ujyanywe aho avuka i Chato, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba<\/li><li>Tariki 24\/03 &#8211; uzasezerwaho n&#8217;abo mu muryango we aho akomoka<\/li><li>Tariki 25\/03 &#8211; uzashyingurwa i Chato nyuma ya Misa yo kumusezera, uwo kandi ni umunsi w&#8217;ikiruhuko<\/li><\/ul>\n\n\n\n<p>Source: BBC Gahuza<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>IVE EVENT Nyuma yo kurahira nka Perezida mushya wa Tanzania, Mama Samia Suluhu Hassan yavuze ko iki ari &#8220;igihe cyo<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":1203,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[4],"tags":[],"class_list":["post-1202","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1202","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1202"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1202\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":1204,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1202\/revisions\/1204"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/1203"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1202"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1202"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1202"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}