{"id":1062,"date":"2021-02-23T11:55:52","date_gmt":"2021-02-23T11:55:52","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=1062"},"modified":"2021-02-23T11:56:57","modified_gmt":"2021-02-23T11:56:57","slug":"perezida-macron-arateganya-gusura-u-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2021\/02\/23\/perezida-macron-arateganya-gusura-u-rwanda\/","title":{"rendered":"Perezida Macron arateganya gusura u Rwanda"},"content":{"rendered":"\n<p>Mu bitangazamakuru bitandukanye hasakayemo inkuru ivuga ko Perezida Emmanuel Macron w\u2019u Bufaransa, atagerejwe mu Rwanda mu byumweru bikeya biri imbere, ngo rukaba ari uruzindiko yitegura kandi rufite akamaro cyane.<\/p>\n\n\n\n<p>Nk\u2019uko bitangazwa n\u2019Ikinyamakuru Jeune-Afrique, urwo ruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda, ruteganyijwe hagati y\u2019ukwezi kwa Mata na Gicurasi uyu mwaka, mu gihe u Rwanda ruzaba ruri mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akazaba aje kwifatanya nabo muri icyo gihe bibuka.<\/p>\n\n\n\n<p>Gusa bongeraho ko iby\u2019urwo ruzinduko bizaterwa n\u2019uko ubuzima bumeze bitewe n\u2019icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibyo kandi ngo bisobanuye umubano mwiza ubu uri hagati y\u2019u Rwanda n\u2019u Bufaransa kuko ngo kuva Perezida Macron yajya ku butegetsi muri Gicurasi 2017, yatangiye kwiyegereza mugenzi we w\u2019u Rwanda mu bijyanye na politiki.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubu umubano mwiza urimo kugaruka, nyuma y\u2019uko imyaka itari mike yatambutse umubano w\u2019ibihugu byombi utameze neza, bitewe ahanini n\u2019uko abacamanza b\u2019Abafaransa bitwaye mu iperereza ryo kumenya icyahanuye indege y\u2019uwahoze ari Perezida w\u2019u Rwanda, Habyarimana Juv\u00e9nal.<\/p>\n\n\n\n<p>Uruzindika rwa Perezida Macron mu Rwanda, ruteganyijwe mbere y\u2019itariki 18 Gicurasi 2021, kuko kuri iyo tariki nibwo hateganyijwe inama i Paris mu Bufaransa ivuga ku ishoramari muri Afurika, ikaba izitabirwa n\u2019Abakuru b\u2019ibihugu bagera mu icumi na Perezida Paul Kagame arimo, kuko ngo yanagize uruhare mu itegurwa ry\u2019iyo nama.<\/p>\n\n\n\n<p>Emmanuel Macron azaba abaye Perezida wa mbere w\u2019u Bufaransa usuye u Rwanda, uhereye igihe Nicolas Sarkozy yasuraga u Rwanda muri Gashyantare 2010. Marcon kandi azaba abaye Perezida wa mbere w\u2019icyo gihugu usuye u Rwanda mu gihe ruzaba ruri muri gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri Mata 2019, Perezida Emmanuel Macron yatumiwe n\u2019abayobozi b\u2019u Rwanda kuza kwifatanya n\u2019Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ntibyamukundiye kuza ahubwo yahagarariwe n\u2019Umudepite witwa Herve Berville.<\/p>\n\n\n\n<p>Icyakora Perezida Macron yatangaje ko agiye gushyiraho Komisiyo y\u2019abantu bazi amateka (historiens), ikayoborwa n\u2019uwitwa Vincent Duclert, ishinzwe gucukumbura no kugaragaza uruhare rw\u2019u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Amakuru aturuka muri Perezidansi y\u2019u Bufaransa, avuga ko raporo y\u2019iyo Komisiyo izasohoka muri Mata uyu mwaka, ariko ko iyo raporo idashobora guhagarika uruzindiko rwa Perezida Macron mu Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p> Source: Kigali today <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu bitangazamakuru bitandukanye hasakayemo inkuru ivuga ko Perezida Emmanuel Macron w\u2019u Bufaransa, atagerejwe mu Rwanda mu byumweru bikeya biri imbere,<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":1063,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[4],"tags":[],"class_list":["post-1062","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1062","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1062"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1062\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":1065,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1062\/revisions\/1065"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/1063"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1062"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1062"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1062"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}