{"id":1032,"date":"2021-02-19T15:50:26","date_gmt":"2021-02-19T15:50:26","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=1032"},"modified":"2021-02-19T15:50:33","modified_gmt":"2021-02-19T15:50:33","slug":"mu-rwanda-hafunguwe-icyicaro-cya-fifa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2021\/02\/19\/mu-rwanda-hafunguwe-icyicaro-cya-fifa\/","title":{"rendered":"Mu Rwanda hafunguwe icyicaro cya FIFA"},"content":{"rendered":"\n<p>Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga, Dr Vincent Biruta hamwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, kuri uyu wa Gatanu bafunguye ku mugaragaro icyicaro cya FIFA cyo mu karere (FIFA Regional Development Office) kizaba gishinzwe ibihugu byo muri Afurika y\u2019Iburasirazuba.<\/p>\n\n\n\n<p>Iki cyicaro giherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya I&amp;M Bank.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri Afurika, ahari ibyicaro nk\u2019iki ni i Dakar muri S\u00e9n\u00e9gal, i Johannesburg muri Afurika y\u2019Epfo n\u2019icya Addis Ababa muri Ethiopia ari nacyo cyimuriwe i Kigali.<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko impamvu bahisemo gushyira iki cyicaro i Kigali ari uko u Rwanda rukataje mu guteza imbere umupira w\u2019amaguru ndetse n\u2019ibindi bikorwa by\u2019iterambere kandi bizeye ko bizanafasha akarere k\u2019Iburasirazuba ruherereyemo.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cU Rwanda na Kigali ni ahantu hadasanzwe. Nabibonye mu ijoro ryakeye, buri gihe ko unje mbona harushaho kuba heza kandi n\u2019ibikorwa by\u2019umupira w\u2019amaguru bigenda bitera imbere. Tugomba gukora ibirenze mu guteza umupira, mu burezi, mu miyoborere no kurwanya ruswa, tugomba gukora byinshi muri Afurika. Ndizere ko bizafasha umupira w\u2019akarere kuzamuka.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga, Dr Vincent Biruta, wasinye amasezerano y\u2019u Rwanda na FIFA yo kugira iki cyicaro i Kigali, yashimiye iri Shyirahamwe ku cyizere ryagiriye u Rwanda, avuga ko \u201cLeta y\u2019u Rwanda izakora ibishoboka byose kugira ngo intego ziyemejwe zizagerweho.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, Ishyirahamwe ry\u2019Umupira w\u2019Amaguru ku Isi, rifasha amashyirahamwe arigize muri gahunda z\u2019iterambere ndetse rikayegereza amashami afasha kwihutisha imishinga itandukanye.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni muri urwo rwego, FIFA yagiye ifungura ibyicaro mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho muri Afurika kuri ubu byamaze gushyirwa i Dakar muri S\u00e9n\u00e9gal, i Johannesburg muri Afurika y\u2019Epfo n\u2019iya Addis Ababa muri Ethiopia. Iki cya nyuma ni cyo kimuriwe i Kigali.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubu buryo bufasha amashyirahamwe yo mu gace kegereye iki cyicaro cya FIFA kudasiragira ageza ibibazo byayo bijyanye n\u2019iterambere rya ruhago i Zurich mu Busuwisi, ahubwo bigakemurirwa ku byicaro biyegereye.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri gahunda za FIFA zo guteza imbere umupira ku Isi, harimo ko bitarenze mu 2022, izaba imaze gushora hafi miliyoni 3$ mu bikorwa by\u2019uyu mushinga.<\/p>\n\n\n\n<p>Kuva umushinga wa FIFA Forward utangiye mu 2016, ibindi bihugu byashyizwemo ibyicaro bya FIFA birimo u Buhinde, Nouvelle Zelande, Panama, Paraguay. Barbados na Leta Zunze Ubumwe z\u2019Abarabu.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Guverinoma y\u2019u Rwanda yemereye FIFA kugira icyicaro mu gihugu muri gahunda iri Shyirahamwe ryashyizeho ryo kongera amashami yaryo mu bice bitandukanye.<\/p>\n\n\n\n<p>Source: Igihe <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga, Dr Vincent Biruta hamwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju,<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":1034,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-1032","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-imikino"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1032","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1032"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1032\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":1035,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1032\/revisions\/1035"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/1034"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1032"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1032"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1032"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}